Irengero ry’igitaramo cyagombaga guhuza The Ben na Diamond

Irengero ry’igitaramo cyagombaga guhuza The Ben na Diamond

 Jun 2, 2024 - 07:52

Nyuma y’uko bimenyekanye ko iserukiramuco ryiswe ‘Colors Of The East Festival’ ryagombaga kubera i Washington DC risubitswe ku mpamvu zitahise zimenyekana, kuri ubu byamaze kumenyekana ko ryasubitswe bitewe n’imyigaragambyo yari imaze iminsi mu mujyi wa Washington DC.

Mu minsi yashize nibwo byamenyekanye ko iri serukiramuco ryari riteganyijwe kuba tariki ya 23-26 Gicurasi 2024 mu nyubako ya ‘Capital Arena’ ryamaze gusubikwa bitewe n’uko amatariki yageze umuhanzi The Ben yibereye i Kigali mu bikorwa byo kwamamariza uruganda rwenga inzoga, Producer Li John na we akibereye i Kigali ndetse na Diamond yibereye i Burayi mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye.

Icyo gihe ntabwo hahise hamenyekana impamvu nyamukuru yatumye iri serukiramuco risubikwa, nk’uko Li John yabitangarije itangazamakuru avuga ko na we isubikwa ryabyo byamutunguye ariko atazi impamvu ibyihishe inyuma.

Mu kiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru ubwo yamaraga gutaramira abitabiriye umukino wa nyuma wa BAL muri BK Arena, yatangaje ko isubikwa ry’iri serukiramuco ryatewe n’imyigaragambyo yari imaze iminsi iri kubera mu mujyi wa Washington DC ikorwa n’abari bashyigikiye Palestine, bagaragaza ko bamagana intambara yatangijwe na Israel.

Yagize ati “Ngira ngo murabizi hari imyigaragamyo imaze igihe muri Washington DC, no mu bindi bice bitandukanye. Byari bikaze cyane muri ariya matariki ndetse na n’ubu biracyakaze, ariko muri ariya matariki byari bikaze cyane bituma babisubika.”

The Ben kandi yavuze ko iki gitaramo kigomba kuzaba kuko ubu ababitegura bari gushaka indi tariki nshya n’ahantu iki gitaramo kizabera, bakazabitangaza mu minsi iri imbere.

Iri serukiramuco rikaba ryari ryitezwemo abahanzi barimo The Ben, Li John Diamond, Inoss’B, Otile Brown, Lij Mic, Baraka Joshua, Nandy, Suldaan Seeraar, Shinski, John Frog, Onyx, E Money, Oc Osiliatin, Luda, Calvin, Nelson Amazing, Si, Vegas na Fab.

The Ben yavuze ko iserukiramuco ryasubitswe bitewe n'imyigaragambyo