Umukinnyi wa filime Irene Uwoya yavuze ko nubwo yinjiye mu buzima bw'agakiza, adashobora gukura tattoo ku mubiri we kugeza igihe umwuka wera azabimubwirira.
Uwoya mu minsi ishize ubwo yavuganaga na n’ibinyamakuru byo muri Tanzania, ubwo yitabiraga iserakirimuco rya Faraja ya Tasnia.
Irene Uwoya afata tattoo nk'ikintu cy'agaciro mu buzima bwe
Yagize ati: "Twebwe abantu tubaho, hariho ibintu byinshi kuri iyi si iyo uhisemo kwiyanga no gukurikira Imana ntabwo ari ikintu cyoroshye. Bifata igihe kuko najye rimwe na rimwe binanira, nkumva nabireka guda gusenga ni yo ntwaro.”
Usibye ibyo, yavuze ku cyamuteye guceceka igihe kirekire atagaragara mu gikorwa icyo ari cyo cyose kugeza ubu, ubwo yagaragaraga muri filime yitwa 'Mzani wa Mapenzi'.
Uwoya yagize ati: "Ni uko habaye ibintu byinshi bitandukanye bivanga gusa abantu barankeneye mu buzima bwabo bw’urukundo, ibyo byanteye kumva ko ngomba kugaruka mu kazi kanjye".
Icyakora, kubijyanye no kubaho kwe, yavuze ko yahisemo gukorera Imana kugeza igihe azamujyanira.
Irene Uwoya yatangaje ko Imana yonyime ari yo yatuma yikuraho tatu( tattoo)
Uwoya yongeyeho ati: "Ndashaka kuvuga ko nahisemo kuguma hano ubuzima bwanjye bwose kugeza igihe Imana izantwarira kuko yangiriye neza cyane kandi yankoreye byinshi".
Yavuze ko yifuza kurushaho kwibona mu gukorera Imana kandi ko adashaka kuyitenguha.
"Nifuzaga kwibona kure, sinshaka rwose kubabaza Imana kandi sinshaka ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ntemeranya n'Imana, niba ihari”.
