Indirimbo "Ni Forever" ya The Ben yasibwe kuri YouTube kubera ideni

Indirimbo "Ni Forever" ya The Ben yasibwe kuri YouTube kubera ideni

 Dec 26, 2023 - 01:43

Nyuma y'iminsi mike The Ben yashyize hanze indirimbo "Ni Forever" yahimbiye umugore we Pamela baheruka kurushinga, iyi ndirimbo yari irimo guca ibintu muri YouTube yamaze gukurwaho. Impamvu nyamukuru harimo ideni The Ben afite.

Nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe, akanasohora indirimbo yise “Ni Forever” ayihimbiye umugore we Pamella, bidaciye kabiri iyi ndirimbo yamaze gusibwa ku rubuga rwa YouTube.

Indirimbo "Ni Forever" ya The Ben ntikibarizwa ku rubuga rwa YouTube

Iyi ndirimbo ubu ntikibarizwa ku rubuga rwa YouTube, nyuma y’iminsi mike iciye agahigo ko kuba imwe mu ndirimbo nyarwanda eshatu zarebwe n’abantu basaga miliyoni mu gihe gito, kuri urwo rubuga. 

Kugeza iyi saha, nta mashirakinyoma ku cyatumye iyi ndirimbo ikurwa kuri YouTube, gusa hari amakuru avuga ko byaba byatewe n’ideni ry’akayabo ka miliyoni y’amanyarwanda The Ben abereyemo ikigo gitanga serivise z’indege zitagira abapirote(drones), ikigo kitwa Drone Skyline Ltd cyamufashije mu mashusho y'iyi ndirimbo, ari na cyo ngo cyaba cyatanze ikirego kuri YouTube bikaba ngombwa ko iyi ndirimbo iba ihagaritswe.

Bivugwa ko ideni rya miliyoni ari ryo rikoze kuri iyi ndirimbo

Kugeza ubu The Ben nta kintu aratangaza cyane ko akiri mu kwa buki, gusa byitezwe ko koko niba ari iryo dene ryabiteye, nahuguka azaryishyura maze indirimbo ye ikongera igasubizwa ku rubuga rwa YouTube, aho yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu gihe kitageze no ku minsi 10 isohotse.