Imyambaro ya Ayra Starr yongeye kurikoroza

Imyambaro ya Ayra Starr yongeye kurikoroza

 Nov 5, 2023 - 22:27

Amashusho y'imyambaro umuhanzi Ayra Starr yari yambaye mu gitaramo yakoreye muri Sweden akomeje kuba isereri mu maso ya benshi.

Umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo mu gihugu cya Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigb wamamaye mu muziki nka Ayra Starr, yatangaje ko anenga cyane abatishimira umuziki we ndetse n'abakomeje kwibaza ku myambarire ye. 

Uyu muhanzikazi ufite inkomoko muri Benin, akaba avuga ko buri kimwe cyose akora nta kintu kidasanzwe kiba kirimo, kuko ngo n'abandi bakobwa barabikora. Ikindi kandi, agashimangira ko imyambaro yambara iba ijyanye n'akazi aba arimo ko kuririmba.

Imyambarire ya Ayra Starr ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga 

Mu butumwa uyu muhanzikazi yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, akaba atigeze yita ku myambaro ye yibazwaho na benshi, ahubwo afata umwanya ashimira bakunzi be bamubaye inyuma muri Sweden i Stockholm, ndetse avuga ko bamweretse urukundo kandi bamushyigikiye mu buryo bukomeye.

Mu magambo ya Ayra Starr yagize ati " Stockholm narabishimiye cyane, kandi ndabashimiye ko mwampaye imbaraga zose nari nkeneye. Tuzasubire undi mwaka." Nyuma yubu butumwa, abafana nabo baramushimiye ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko yakoze igitaramo kiza, gusa bakongera kuvuga ko ubutaha yahindura imyenda yambara. 

Ayra Starr aremeza ko ibyo yambara biba bijyanye n'akazi aba arimo gukora

Hagati aho, ntabwo byaba ari inshuro ya mbere Ayra Starr imyambarire ye irikoroje ku mbuga nkoranyambaga, dore ko no muri Mata uyu mwaka nabwo yihanije bikomeye cyane abanenga imyambarire ye, aho yavuze ko nta nama zabo akeneye kuko atari ba pasiteri cyangwa nyina umubyara ngo bamuhe inama.