Igice cy'ibuye ryanditseho amategeko 10 y'Imana kigiye kugurishwa muri cyamunara

Igice cy'ibuye ryanditseho amategeko 10 y'Imana kigiye kugurishwa muri cyamunara

 Dec 16, 2024 - 14:49

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024 i New York hazabera cyamunara y'amateka yo kugurisha igice cy'ibuye cyanditseho amategeko 10 y'Imana, aho abarigurisha bavuze akayabo biteguye gusarura.

Iyo cyamunara izabera ku isoko rya Sotheby i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nk'uko bitangazwa, aho byitezwe ko bazabona ari hagati ya miliyari imwe na miliyari ebyiri z'amadorari.

Iki gice cy'ibuye ry'amategeko y'Imana bitekerezwa ko ryabayeho hagati y'umwaka wa 300 A.D-800 A.D mbere ya Yezu aho iki igice kizagurishwa gifite ibiro 52kg, amategeko akaba yanditse mu Giheburayo.

Iri buye rigiye kugurishwa nyuma y'uko ryakuwe mu burasirazuba bwo hagati mu 1913, Sotheby ivuga ko aya magetegeko ariho yari yarahawe Abanya-Samariya yo gusengera ku musozi wa Gerizim.

Igice cy'ibuye ryanditseho amategeko 10 y'Imana kigiye kugurishwa muri cyamunara