Princess Charlotte Yabaye Umwana w’Umukire Kurusha Abandi ku Isi ku myaka 10
Ku myaka 10 y’amavuko gusa, Princess Charlotte wa Wales, umwana wa kabiri w’Igikomangoma Prince William na Princess Catherine, ayoboye urutonde rw’abana b’abaherwe ku isi, aho umutungo we ubarirwa kuri miliyari eshanu z’amadolari y’Amerika.
Nk’uko bitangazwa n’impuguke mu by’imari no mu by’umurage, igice kinini cy’uwo mutungo gishingiye ku gaciro k’izina rye, kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’amahirwe akomeye yo kuzaragwa imwe mu mitungo ikomeye y’umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza.
Uyu mutungo si amafaranga gusa, ahubwo unabarirwamo agaciro k’ubucuruzi bwose gashoboka ku izina rye, ibimenyetso by’ubucuruzi (trademarks) bishobora kwifashishwa, n’andi mahirwe yo kubyaza umusaruro isura n’izina bya Princess Charlotte.
Nubwo ari umwe mu bana b’abaherwe ku isi, ababyeyi be, Prince William na Princess Catherine, bakomeje kugendera ku ndangagaciro z’uburere busanzwe, aho bita cyane ku kumwigisha imyitwarire myiza, isuku, kwicisha bugufi, no kumushyira mu buzima busanzwe bw’ishuri nk’abandi bana bagenzi be.
Ibi bikaba ari uburyo bwo kumurinda ingaruka zishobora guterwa n’ubwamamare bukabije n’umutungo mwinshi afite akiri muto.
Abasesenguzi bavuga ko uburyo uyu muryango w’abami uhitamo kurera abana babo mu buzima busanzwe, bushobora gufasha cyane Princess Charlotte gukura afite ubumenyi, ubupfura, n’ubushobozi bwo gucunga umutungo we mu gihe kizaza, bitandukanye n’uko bigendekera bamwe mu bana bafite imitungo myinshi bakiri bato.
Princess Charlotte, ubu, ni icyitegererezo ku isi cyerekana uburyo izina n’umuco bishobora kuba umutungo w’ingenzi kurusha amafaranga nyirizina.
Princess Charlotte ni we mwana utunze agatubutse kurusha abandi ku Isi

