Mu mateka y’indege, Antonov An-225 Mriya ni indege nini cyane yigeze gukorwa no kuguruka ku isi. Yakozwe mu gihe cya abasoviyete kandi izwi cyane kubera ubushobozi bwayo bwo gutwara ibintu binini cyane, harimo na Space Shuttle ya Leta y'abasoviyete.
Iyi ndege ifite ubugari bwa metero 88.4, uburebure bwa metero 84, kandi yashoboraga gutwara toni 640 mu gihe cyo kuguruka, ikaba ari yo yonyine yabayeho ifite ubwo bushobozi.
Yagurutse bwa mbere mu mwaka wa 1988, igaragaza ubuhanga buhambaye bw’ikoranabuhanga ry’indege muri icyo gihe.
Ku bw'amahirwe make, iyo ndege yagiritse mu 2022 muri Ukraine mu ntambara n’Uburusiya, bigatuma isi yose ibura indege nini yabayeho kurusha izindi.
Kuri ubu, hari imishinga yo kuyisana no kuyubaka bushya, Ukraine yifuza gufatanya n’ibigo mpuzamahanga kugira ngo yongere gukorwa, gusa uyu mushinga uvugwa ko uzasaba igishoro kinini cyane, kirenze miliyari 3 z’amadolari, kubera ubunini n’ubuhanga bukenewe mu kuyisana.
Menya byinshi ku ndege nini yabayeho mu mateka y'Isi

