Harmonize, Zuchu na Mbosso bahetse umuziki wa Tanzania ku rubuga rwa Boomplay

Harmonize, Zuchu na Mbosso bahetse umuziki wa Tanzania ku rubuga rwa Boomplay

 Dec 3, 2023 - 13:53

Raporo y'umwaka wose ku rubuga rwa Boomplay rucuruza rukanumvirwaho umuziki, yagaragaje ko umuziki wa Tanzania, Bongo Fleva, uri mu yumviswe cyane kuri uru rubuga, urangajwe imbere n'abarimo Harmonize, Zuchu na Mbosso.

Mu gihe umwaka urimo ugana ku musozo, urubuga rw’umvirwaho rukanacuruza umuziki, Boomplay, rwashyize hanze raporo y’umwaka wose igaragaza uburyo indirimbo zacurujwe kuri uru rubuga.

Harmonize mu bahanzi bayoboye abandi ku rubuga rwa Boomplay

Uru rubuga rwagaragaje ko ubwoko bw’umuziki bwacurujwe cyane buyobowe na Bongo Fleva, Afrobeats, Amapiano, Afrofusion, Hip hop & Rap ndetse na Gospel.

Ku ruhande rwa Tanzania muri uyu mwaka turimo gusoza, bigaragara ko Harmonize, Diamond Platnumz na Mboss, ari bo bahanzi bayoboye kuri uru rubuga, ku ruhande rw’abagore, Zuchu, Nandy na Yammi bayoboye, mu gihe mu bahanzi bakizamuka, barajwe imbere na Jaiva Mavokali, Kontawa.

Zuchu ni we muhanzi w'umugore uza imbere ku rubuga rwa Boomplay

Indirimbo yo muri Tanzania yumviswe kuri uru rubuga kirusha izindi, ni “Puuh” ya Billnas na Jay Melody, ikurikirwa na “Utaniua” ya Zuchu, ndetse n’iyitwa “Mahaba” ya Alikiba.

Ku bijyanye n’imizingo, umuzingo witwa “Khan” wa Mbosso ni wo uyoboye, ugakirikirwa n’uwitwa “Made for Us” wa Harmonize ndetse n’uwitwa “The Kid You Know” w’umuhanzi Marioo.

Mbosso ayaboye abahanzi ba Tanzania mu mizingo yacuruje kurusha indi ku rubuga rwa Boomplay