Hamenyekanye umubare w’inka Hamisa Mobetto yakowe na Azizi Ki

Hamenyekanye umubare w’inka Hamisa Mobetto yakowe na Azizi Ki

 Feb 15, 2025 - 19:38

Nyuma y’uko hagiye hanze amashuhso agaragaza imodoka ibyeri zuzuye inka Azizi Ki yitwaje agiye gusaba akanakwa umukunzi we Hamisa Mobetto bikavugisha benshi, hamenyekanye umubare wazo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025, ubera ahazwi nko kuri ‘Golf Club’ iherere i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ubwo hajyaga hanze amashusho y’izo modoka ebyiri zari zuzuye imodoka baje gukwa Hamisa Mobetto, benshi bacitse ururondogoro bibaza umubare wazo. Byaje kumenyekana ko muri izo modoka hari harimo inka zigera kuri 30.

Icyakora ntabwo abantu batunguwe cyane no kuba amukoye inka zingana gutya, dore ko imibare igaragaza ko ari we mukinnyi w’umupira uhembwa amafaranga menshi muri Tanzania, aho yinjiza asaga ibihumbi 240 by’amadorari ku mwaka (Ni ukuvuga asaga miliyoni 336).

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa mu mwaka washize, gusa aba bombi iyo babibazwaga bose baryumagaho bakavuga ko ari ubucuti busanzwe, gusa abantu ntibigeze babashira amakenga kuko hari impamvu nyinshi zatumaga abantu babikeka.

Uku kubihisha ku rwego rwo hejuru, byatumye Azizi Ki yambika impeta y’urukundo Hamisa Mobetto amusaba kuzamubera umugore, ariko itangazamakuru ntiryigeze rirabukwa.

Aba bombi baje gushyira hanze iby’urukundo rwabo mu mpera za Mutarama 2025, bidateye kabiri bahita batangaza amatariki y’ubukwe bwabo.