Grand P na Eudoxie baciye amarenga yo gusubirana

Grand P na Eudoxie baciye amarenga yo gusubirana

 Dec 27, 2025 - 20:37

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Guinea, Moussa Sandiana Kaba uzwi nka Grand P, na Eudoxie, umuhanzikazi qkaba n’umunyamideli w’icyamamare wo muri Côte d’Ivoire, bakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo guca amarenga ko baba basubiye mu rukundo. 

Ni nyuma y'uko mu minsi ishize, bombi bagaragaye mu mashusho n’amafoto atandukanye bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bari kumwe mu bihe bitandukanye bishimye kandi bagaragaza urugwiro rwinshi.

Aya mashusho yatumye abafana babo benshi batangira kwizera ko aba bombi bongeye kwiyunga ku mugaragaro, nyuma y’igihe kirekire bari bamaze batagaragara bari kumwe.

Ubwo batandukanaga, Eudoxie yari yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram asobanura impamvu yo guhitamo gutandukana na Grand P, aho yari yavuze ko adashoboye kwihanganira imyitwarire y’uyu muhanzi, cyane cyane kuba yarakomeje kuvugwaho inkuru zo kugirana umubano n’abandi bagore, ibintu byari byabangamiye icyizere mu rukundo rwabo.

Kugeza ubu, nta n’umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro niba basubiranye nk’abakundana, ariko ibimenyetso bigaragara ku mbuga nkoranyambaga byatumye benshi mu bakunzi babo bagaragaza ibyishimo, bifuza ko urukundo rwabo rwaba rugarutse burundu.

Grand P n'umukinzi we baciye amarenga yo gusubirana