Gloria Bugie yageneye ubutumwa uwashatse kumuhamagariza ubuyobozi kubera amashusho y'ubwambure bwe

Gloria Bugie yageneye ubutumwa uwashatse kumuhamagariza ubuyobozi kubera amashusho y'ubwambure bwe

 Sep 22, 2024 - 16:44

Nyuma y'uko hagiye hanze amashusho y'umuhanzikazi w'Umunyarwandakazi utuye muri Uganda, Gloria Bugie, bagatangira gusaba ko bamukoraho iperereza ku bwo gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni, yageneye ubutumwa bukakaye uwashatse kumuhamagariza.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda no muri Uganda umuhanzikazi Gloria Bugie yari yabaye igitaramo bitewe n'amashusho y'ubwambure bwe yari yagiye hanze.

Bitewe n'uko uyu mukobwa yari asanzwe ashinjwa imyambarire idahwitse, byatumye abantu bavuga ko aya mashusho ari we wayishyiriye hanze ku bushake kugira ngo avugwa bitume n'indirimbo ye 'Nyash' iri guca ibintu muri Uganda ikomeza kuzamuka.

Ibi byatumye umugabo umenyerewe mu kuzamura indirimbo z'abahanzi (Promoter) witwa Abitex, yandikira ibaruwa Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha muri Uganda, asaba ko bamukuraho iperereza ku bwo gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro Gloria aherutse kugirana n'itangazamakuru, yagaragaje ko yababajwe no kuba uyu Abitex yarihutiye gutanga ikirego amushinja ibyo atazi ndetse atazi ko nawe atorohewe n'ibyo yavugwagaho.

Yavuze ko niba afite bashiki be cyangwa abana be b'abakobwa, yakabaye yigira ku byamubayeho kandi akabyumva aho kumva ko ari we wabikoze.

Yavuze ko nta mukobwa cyangwa umugore ushobora gushyira hanze amashusho ye y'ubwambure bwe kugira ngo avugwe, nyamara aba ari kwangiza ahazaza he.

Ati "Ndakeka Abitex afite bashiki be cyangwa abana b'abakobwa. Nakwifuje ko yakabaye yiga kandi agasobanukirwa ibyo ndi kunyuramo."

Gloria yemeye ko amashusho yagiye hanze yafashwe muri Gicurasi 2023, ariko nta ruhare yabigizemo ndetse nta n'uruhare yagize mu isakazwa ryayo.

Uwafashe aya mashusho yari uwahoze ari umukunzi we baza gutandukana, ariko akimara gufata ayo mashusho yatangiye kujya abimukangisha kugeza ubwo ayishyize hanze.

Gloria yavuze ko kandi ibi ari bintu byamubabaje cyane bimutera agahinda gakabije, atari yarigeze agira na mbere nubwo yagerageje kubyirengagiza.

Kugeza ubu Gloria Bugie n'abahagarariye inyungu ze mu muziki bamaze gutanga ikirego mu rukiko, icyakora ngo uwayashyize hanze yahise ahunga igihugu.