Mu minsi ishize nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA yageneye ibaruwa Mashami Vincent wari umutoza w'ikipe y'igihugu imubwira ko atazongera amasezerano, ndetse itangaza ko yinjiye mu gikorwa cyo gushaka umutoza mushya w'ikipe y'igihugu Amavubi.
Kuri ubu aho icyo gikorwa cyamaze gutangira abanyarwanda muri rusange bafite amatsiko yo kumenya uwo mutoza witezweho gutanga ibyishimo ku bakunzi ba ruhago mu rw'imisozi igihumbi.
Kuri uyu wa gatatu FERWAFA yifashishije urukuta rwayo rwa twitter yandika iti:"Mu gihe turi mu bihe byahariwe imikino y'amakipe y'ibihugu ku ngengabihe ya FIFA nta mikino iteganyijwe y'Amavubi muri iki gihe ariko FERWAFA iri mu biganiro n'abakandida b'ikipe y'igihugu. Mu minsi ya vuba turabatangariza umutoza mushya n'abo bazakorana.
"Bamwe muri abo bakandida ni: Allain Giresse, Sunday Oliseh, Sebastien Migne, Tony Hernandez, Gabriel Alegandro Burstein, Hossam Mohamed El Badry, Ivan Hasek, Arena Gugliermo, Stephane Constantine, Noel Tossi, n'abandi."
Gusa ku rundi ruhande amakuru yakomeje kuvugwa ko ibiganiro n'umutoza mushya w'Amavubi byaba byararangiye ndetse akaba yaramaze no gusesekara mu Rwanda, igisigaye ari kumutangariza abanyarwanda.
FERWAFA yatangaje abakandida mu batoza bashaka gutoza Amavubi(Net-photo)
