Bimaze kugaragara kenshi ko umuhanzi Ross Kana afata rutemikirere akajya hanze y’U Rwanda avuga ko agiye mu bikorwa by’umuziki, nyamara abakunzi be bakazategereza icyavuye muri urwo rugendo rwe bagaheba.
Inshuro nyinshi kandi usanga Ross Kana afata ikemezo cyo kwerekeza hanze, iyo bagenzi be babana muri 1:55 AM barimo Bruce Melodie, Element na Kenny Sol, bamaze iminsi mu bitaramo hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu, nyamara Ross Kana we ntagaragare mu gitaramo na kimwe yaba mu Rwanda cyangwa no hanze.
Mu minsi ishize, Bruce Melodie na Element bakubutse i London mu Bwongereza, aho bari batumiwe mu gitaramo bahuriyemo n’ibyamamare muri Africa nka Azawi, Spice Diana n’abandi.
Uretse iki gitaramo kandi, Bruce Melodie akaba ari mu myiteguro y’ibitaramo byinshi i Burayi dore ko asigaye ahorayo mu kazi kenshi.
Mbere y’uko hafungurwa ku mugaragaro inyubako ya Kigali Universe, Element yabanje kwerekeza mu gihugu cya Kenya, aho yari yagiye gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Milele’, ndetse ntiyatinze guhita ayishyira hanze nk’uko yabiteguje abantu.
Ubwo niko ku rundi ruhande, umuhanzi Kenny Sol na we yamaze gutamira ku mafaranga y’ibitaramo byari byateguwe kujya biba mu mikino ya nyuma ya BAL yaberaga mu Rwanda mu nyubako ya BK Arena ndetse bigenda neza.
Mu gihe kingana n’umwaka urengaho umuhanzi Ross Kana amaze muri 1:55 AM, amaze gukoreramo indirimbo ye imwe gusa ndetse nta gitaramo na kimwe turamubonamo yatumiwemo, ni mu gihe abandi bakomeje kwigarurira uruganda, ari na ko bagirana amasezerano na kompanyi zitandukanye.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ubwo Bruce Melodie yari amaze iminsi akora ibitaramo bitandukanye muri America, azenguruka no muri Kenya, bidatinze Element na we yahise afata rutemikirere ajya muri Kenya, aho yahuye n’abahanzi ndetse n’aba-producer batandukanye, azenguruka n’ibitangazamakuru byaho amenyakanisha ibihangano bye.
Icyo gihe Ross Kana na we yaje guhita afata indege yerekeza muri Tanzania, aho yavugaga ko agiye mu bikorwa by’umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live mu kwezi kwa Mata 2024, uyu musore yababijijwe ikintu cyaba cyaravuye mu rugendo yagiriye mu gihugu cya Tanzania, avuga ko akirimo kubitegura neza, ndetse mu minsi mike aramurikira abakunzi be icyavuyemo, gusa kugeza n’ubu nta kintu aratangaza.
Kuri ubu uyu musore yongeye kurira indege yerekeza mu gihugu cya Ethiopia, aho avuga ko agiye mu bikorwa by’akazi, ariko kandi hari n’izindi gahunda ze bwite agiyemo.
Mu kiganiro yagiranye na 1:55 AM media mbere yo kurira indege, yabajijwe impamvu adashyira hanze indirimbo hanze, avuga ko we atajya akorera ku gitutu.
Yagize ati “Ntabwo nzigera na rimwe nkorera ku gitutu ku buryo natanga ibintu bidashyitse.”