Donald Trump agiye kwirukana inzererezi mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Donald Trump agiye kwirukana inzererezi mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 Aug 11, 2025 - 17:13

Nyuma yo gusaba ko hakazwa umuteka mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Washington DC, Perezida Donald Trump yavuze ko yifuza guhera ku bantu badafite aho baba kugira ngo hagabanuke ibikorwa by'urugomo muri uwo mujyi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gukura abantu batagira aho baba mu mujyi rwagati wa Washington DC, avuga ko ari uburyo bwo guhangana n’ibyaha muri uwo mujyi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati: “Abadafite aho baba bagomba kuhava akanuke. Tuzabaha aho kuba, ariko kure y’umurwa mukuru. Abagizi ba nabi… tuzabashyira muri gereza.”

Ibi bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Trump asinye itegeko rya perezida rigamije koroshya inzira zo gufata no kwimura abantu batagira aho baba, ndetse mu cyumweru gishize ategeka ko umutekano mu mihanda y’umurwa mukuru urushaho gukazwa.

Gusa Meya wa Washington DC, Muriel Bowser, yahakanye iby’uko ibyaha byiyongereye, avuga ko mu mezi ashize ibyaha by’ihohoterwa byagabanutse ku kigero cya 26%, naho ibyaha muri rusange bigabanukaho hafi 7% muri uyu mwaka.

Perezida Donald Trump agiye gukura abantu badafite aho baba mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika