Mu kiganiro Diplomat Fasasi yahaye The Choice Live kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ubundi nawe abizi ko izina ry'iyi ndirimbo Sapioseksho' rikomeye, gusa ko yashakaga kwibutsa bantu ko indirimbo yagira n'izina rikomeye kubera ko bisanzwe bizwi ko abahanzi basohora indirimbo ifite izina ryoroshye.
Ku bw'ibyo rero, we yabikoze agira ngo ahe abantu umukoro wo kuba bashaka iyo ndirimbo ntibahore mu bintu byoroshye nk'uko bisanzwe.
Asobanura igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, yavuze ko muri iyi minsi abasore iyo bagiye gushaka umukobwa bakundana, birebera ku kuntu agaragara aho kureba no mu mitekerereze ye.
Ashimangira ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo yongere akebure abantu babe bareba no ku rundi ruhande babe bakita nko ku bwenge uwo mukobwa afite, aho kwita ku kimero gusa.
Kuri Diplomat, avuga ko ijambo ubwaryo 'Sapioseksho' yashakaga kuvuga umuntu ukururwa n'undi, ariko akaba akururwa n'ibindi bintu bitari uburanga bwe, uko ateye n'ibindi, ahubwo yakuruwe n'ubuhanga afite.
Diplomat yabwiye ko The Choice Live ko umuhanzi abereyeho kuzana ikintu gishya abantu badaha agaciro, ari yo mpamvu yashatse kugaragaza ko wakururwa n'umuntu ariko utagendeye ku miterereye ahubwo ugendeye kumitekerereze ye kandi ko indirimbo ishobora no kugira izina rikomeye.



Umuraperi Diplomat yaganiriye na The Choice Live
