Diamond Platnumz yatangaje ibikomeye kuri Jose Chameleone

Diamond Platnumz yatangaje ibikomeye kuri Jose Chameleone

 Jul 14, 2023 - 02:57

Diamond Platnumz we na Nameless bategerejwe gutamira abatuye Kampala uyu munsi, yatangaje ko buri gihe arota kuzakorana indirimbo n'uwo afatiraho urugero mu muziki Dr Jose Chameleone.

Kuri uyu wa 14 Nyakanga, abatuye Kampala biteguye kwitabira igitaramo kirahuriramo ibyamamare mu muziki wo mu Karere aribo Umunya-Tanzania Diamond Platnumz n'Umunya-Kenya Nameless ndetse n'abandi b'imbere mu gihugu. 

Iki gitaramo cyateguwe na 'Comedy Store' mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gufasha, kiraza kubera 'Kololo Independence grounds' aho aba ibi byamamare baraba bayoboye iki gitaramo basezeranyije abakunzi babo ko bagomba gukoresha ingufu nyinshi kandi bikaba biragenda neza. 

Diamond Platnumz na Nemeless baratamira i Kampala 

Mu magambo ya David Mathenge amazina nyakuri ya Nemeless mu kiganiro n'Abanyamakuru yari kumwe na mugenzi we Platnumz yagize ati " Turaba dufite imbaraga nyinshi mu gitaramo. Biraba ari umuziki uryoheye amatwi, kandi biraba ari umunezero." 

Naho ku ruhande rwa Diamond Platnumz, akaba yavuze ko Uganda ari mu rugo ngo kuko ariho abana be bavuka, kandi ngo uretse ko igitaramo ari ibyishimo, ariko ngo kuri we ni ugufasha abaturage, ibituma yumva ari ibintu bifite byinshi bisobanuye. Ati " Ni ugutanga ubufasha ku baturage kuri nge, ku bw'ibyo n'ibintu birenze cyane. Ndifuza ko Afurika y'Iburasirazuba yacu yishima."

Diamond Platnumz ashaka kuzakorana indirimbo na Jose Chameleone 

Naho kandi agaruka ku munyabigwi mu muziki wa Uganda Dr Jose Chameleone, akaba yagize ati " Jose Chameleone ndamwubaha cyane. Nta ndirimbo turagira turikumwe, ariko nzabikunda cyane nindamuka nkoranye nawe. Zimwe mu nzozi zange ni ukuzakorana indirimbo na Chameleone kuko mufata nk'icyitegererezo mu muziki, kandi nkunda ubwoko bw'umuziki akora."

Hagati aho, uretse Diamond Platnumz na Nemeless baraba bari 'Kololo Independence grounds' hari n'abandi bahanzi bo muri Uganda barimo: Alien Skin, King Saha, Spice Diana, Zex Bilangilangi, Winnie Nwagi ndetse na Karole Kasita.