Diamond Platnumz yahaye gasopo abamushinja gushishura

Diamond Platnumz yahaye gasopo abamushinja gushishura

 Jul 21, 2023 - 01:33

Diamond Platnumz yatangaje ko abakomeje kuvuga ko ashishura indirimbo zo muri Nigeria ari amatiku n'ishyari bamufitiye.

Ku nshuro ya mbere Diamond Platnumz yasubije abafana bo muri Nigeria bakomeje kuvuga ko yashishuye indirimbo 'Who is your guy?' yakozwe na Spyro akabikora ku ndirimbo aheruruka gusohora yise 'Enjoy' yakoranye na Jux.

Umuririmbyi wa 'kwa ngwaru' akaba yavuze ko ibyo abafana bo muri Nigeria bavuga ko indirimbo ye yayikopeye iwabo ari ibintu bidafite aho bishingiye, ahubwo akaba yemeza ko bamufitiye ishyari kandi akaba akomeje kuba umutsinzi mubyo akora.

Diamond Platnumz aremeza ko atajya ashishura ahubwo ko ari ishyari abantu bamufitiye

Diamond kandi akaba yagaragaje ko iyo abandi bahanzi bakoze ibintu bijya gusa, abantu bavuga ko ibintu byabo birenze kandi ari byiza, ariko ngo we byabaho bakerekana ko ari ibintu bito cyane. 

Ati " Iyo wumvishe umwana arira, umenya ko inkoni yamugezeho[...] Kubera ko iyo abandi babikoze abantu batangira kuvuga ko ari abantu b'ibitangaza kandi bazi ubwenge. Ariko iyo aritwe twabikoze, bavuga ko twashishuye."

Diamond aremeza ko ibyo kumushinja gushishura umuziki wa Nigeria ari ishyari afitiwe

Ikindi kandi Diamond akaba yagaragaje ko abahanzi bo muri Nigeria nabo bakunze gukoresha umuziki wa Amapiano wo muri Afurika y'Epfo cyangwa se na Bongo yo muri Tanzania mu bihangano byabo. 

Ari nako kandi yagaragaje ko indirimbo ze bakunze kumushinja gushishura muri Nigeria, ko ntaho biba bihuriye n'ukuri haba mu myandikire, mu micurangirwe ndetse n'ibindi. Ni mu gihe akunze gushinjwa gushishura indirimbo z'abarimo: Asake Spyro, Burna Boy, na Wizkid. 

Umva izi ndirimbo wumve niba Diamond yarashishuye