Ibi yabivuze mu ruhurirane rw’ibiganiro yagiranye n’abahanzi bagenzi be barimo Davido, L.A.X, Adekunle Gold, Bien, Chief Priest, ASA, Stonebwoy, Blaqbonez, Zlatan n’abandi bari kumwe.
Diamond yavuze ko iyo ntego ari imwe mu nzozi ze z’igihe kirekire kandi ko afite umuhate wo kuyigeraho.
Uretse ibyo, uyu muhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga yongeyeho ko umukobwa we atazemerewa kwinjira mu muziki, avuga ko azamurinda ibibazo n’ibigeragezo biba mu ruganda rwa muzika.
Yagize ati:"Sinshaka ko umukobwa wanjye azaba umuhanzi. Ndamukunda cyane, ariko sinifuza ko ajya mu mwuga uzwiho ibintu byinshi bikomeye.”
Aya magambo ye yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko ari uburenganzira bwe nk’umubyeyi, abandi bakavuga ko umwana akwiriye guhitamo umwuga ashaka.
Diamond Platnumz azwiho kugira abana batandukanye barimo umukobwa Tiffah yabyaranye na Zari Hassan, ndetse n’abandi yabyaye ku bandi bagore barimo Tanasha.
Ubu, igitekerezo cyo kugira abana 10 cyafashwe n’abakunzi be nk’igisobanuro cy’uko ashobora kuba ari mu nzira yo kwagura umuryango we birushijeho, ndetse anateganya kubyaraba na Zuchu ubu babana.
Diamond Platnumz arifuza kubyara abana 10
Diamond Platnumz ntabwo yifuza ko umukobwa we azajya mu muziki
