Diamond Platnumz ntiyumva ukuntu Haji Manara amaze imyaka ibiri mu bihano

Diamond Platnumz ntiyumva ukuntu Haji Manara amaze imyaka ibiri mu bihano

 Jan 20, 2024 - 13:05

Umuhanzi Diamond Platnumz, mu ijambo yafashe mu birori bya Haji Manara, yatangaje ko atumva ukuntu umuntu nka Haji Manara wakoze ibigwi mu mupira wa Tanzania, amara imyaka ibiri ari mu bihano.

Icyamamare muri muzika muri iki ya Tanzania akaba n’umuhanzi, Diamond Platnumz, ubwo yafataga ijambo mu birori by’uwahoze  ari umuvugizi w’ikipe ya Yanga, Haji Manara, wizihizaga isabukuru ye y’amavuko anambika  impeta umukunzi we Zaylissa, yavuze ko kugeza uyu munsi Haji atagakwiye kuva yarafatiwe ibihano.

Diamond Platnumz yasabye ikigongwe inshuti ye Haji Manara

Diamond yavuze ko ari umwe mu bantu bakurikira Haji cyane, ariko ko ku bijyanye no kuba yarafatiwe ibihano atabyumva, kabone n'iyo yaba yarakoze amakosa, we yumva yakagombye kuba yarababariwe kera, kubera uruhare ndasubirwaho yagize mu gihugu mu bijyanye n'umupira w’amaguru.

Diamond Platnumz ntiyumva ukuntu umuntu ka Haji Manara amara imyaka ibiri mu bihano

Mu 2022, komite ishinzwe imyitwarire mu ishyarahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) yahagaritse Manara imyaka ibiri atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihugu no hanze yacyo ndetse acibwa n'ihazabu ingana na miliyoni 20 z’amashilingi ya Tanzania, kubera icyaha cyo gukoresha amagambo adakwiye abwira Perezida wa TFF Wallace Karia ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Azam cyaberaga muri Arusha.