Davido yatangije iserukiramuco ngarukamwaka

Davido yatangije iserukiramuco ngarukamwaka

 Nov 18, 2023 - 14:08

Umuhanzi Davido yatangaje impamvu yatangije iserukiramuco yise AWAY Festival rizajya riba buri mwaka.

Yamamaye cyane mu muziki wa Nigeria mu njyana ya afrobeats ku izina rya Davido, mu gihe amazina y'ababyeyi ari David Adedeji Adeleke, akaba yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutangiza iserukiramuco yise "Are We African Yet? (AWAY) Festival." 

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n'umunyamakuru Zane Lowe wa Apple music kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2033, akaba yavuze ko iri serukiramuco rigamije guhereza umwanya abahanzi bo muri Afurika bakizamuka.

Davido yatangije iserukiramuco yise AWAY Festival 

Ni mu gihe umuririmbyi wa 'Unavailable' yemeza ko uretse kuba iyi AWAY Festival izaba igamije kuzamura abahanzi bashya, ariko kandi ngo izaba igamije kwerekana umuco w'Abanyafurika kuko ngo rizajya rihurizwamo abahanzi bo muri Afurika bazaba bavuye imihanda y'isi yose.

Mu magambo ya Davido ati "Impamvu nahisemo gutangiza iri serukiramuco, ni uko nagiye muri Amerika nkumva indirimbo zirimo iz'Abanyafurika nka I am like ziri gucurangwa, kandi aba ari abahanzi bakizamuka."

AWAY Festival ya Davido igamije kuzamura Abanyafurika bakizamuka mu muziki 

Davido akaba avuga ubwo yinjiraga mu kabyiniro, yumvishe indirimbo I am like, ngo ahita abwira inshuti ze ko yahuriza hamwe abantu bafite impano zimeze gutyo.

Ati " Nabwiye inshuti zange, ati uyu ni umusore wo muri Afurika ukizamuka uri gucurangwa, ndifuza guhuriza hamwe abantu bafite nk'izi mpano baturutse ku isi yose, ku buryo buri mwaka bazajya bahura bakigaragaza."

Muri iki kiganiro yagiranye na Apple music kandi, akaba yaremeje ko iri serukiramuco riratangira none ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023, aho ritegerejwe kubera State Farm Arena, Atlanta, Georgia.