Davido yagize icyo avuga ku mashusho yagaragaye akubita umurinzi we

Davido yagize icyo avuga ku mashusho yagaragaye akubita umurinzi we

 Jul 4, 2024 - 11:17

Nyuma y’amashusho amaze iminsi ahererekanywa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Davido yakubitaga umurinzi we, ibi byose Davido n’umurinzi we baje kubinyomoza.

Ni amashusho yafatiwe mu bukwe bwa Davido na Chioma, aho hagaragamo n’abandi bantu bari batashye ubu bukwe, ariko aza gukwirakwizwa nyuma gato y’ubukwe bwabo.

 Muri aya mashusho Davido agaragaramo azamura ukuboko kwe kw’i buryo agukoza ku itama ry’umurinzi we wakumiraga umwana muto w’umuhungu wazaga yegera Davido ashaka kumukoraho.

Ibi byatumye abantu bacika ururondogoro bashinja Davido gukubita urushyi umurinzi we mu ruhame.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Davido yabiteye utwatsi agaragaza ko atitaye ku bivugwa, asaba n’abafana be kutita ku byo abantu bavuga.

Ibi kandi byaje gushimangirwa n’umurinzi we mu butumwa yanyujije kuri Instagaram ye, avuga ko amashusho babonye atari aya nyayo, ahamya ko Davido atigeze amukubita urushyi ndetse nta n’umwe arigera akubita mu bo bakorana.

Yavuze ko ahubwo Davido yamuhaga amabwiriza yo kwemerera umwana w’umuhungu wari wahereye kare agerageza kwegera Sebuja, ariko umurinzi akamubuza.

Ati “Databuja ntiyigeze ankubita urushyi, nta n’undi yigeze arukubita mu bo dukorana. Yarimo ambwira gusa kureka umwana. Twamubonye i ruhande rwacu tutazi aho aturutse, nanjye ngerageza kumuhagarika.”

Davido yavuze ko atitaye ku byo abantu bamuvugaho

Umurinzi wa Davido yahakanye ibivugwa ko yakubiswe urushyi na Sebuja