Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y’uko T-Pain atangaje ko atishimiye imyitwarire ya Drake, wamaze igihe avuga ko agiye gusezera mu muziki gake gake, ariko agakomeza gusohora indirimbo nshya nk’aho ntacyo yavuze. Ibyo T-Pain yavuze byakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma Drake na we asubiza avuga ko T-Pain amaze igihe kinini amugirira ishyari.
Ibyo byatumye abakunzi ba Drake batangiza ibitero kuri T-Pain ku mbuga nkoranyambaga, bamushinja ishyari ndetse no kudaha agaciro ibyagezweho na Drake mu rugendo rwe rw’umuziki.
Nyamara mu buryo butunguranye, Chris Brown yifashishije Instagram Story ye maze ashyigikira T-Pain, amushimira ku bw’uruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’injyana ya R&B n’umuziki muri rusange.
Yagize ati:“Igitekerezo kitabogamye… @tpain ni umwe mu bahanzi b’ibigwi (GOATs) mu gihe cyanjye!! Nguhaye indabo zawe!! Uri umwe mu batangije byinshi. Ndagukunda muvandimwe.”
Chris Brown yavuze ko T-Pain ari umwe mu bahanzi bamugize uwo ariwe, ndetse ko akwiye guhabwa icyubahiro cyuzuye nk’umwe mu ntwari z’umuziki w’iki gihe.
Iyi mvugo ya Chris Brown yakiriwe neza n’abafana ba T-Pain, bamwe batangaza ko ari ngombwa ko abahanzi bubahana kandi bagaragaza ukuri mu ruhando rw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
T-Pain amaze iminsi aterana amagambo na Drake
Chris Brown yagaragaje ko ahagaze ku ruhande rwa T-Pain
