Abaraperi b'Abanyamerika Cardi B na Offset bakomeje guterana amagambo ku rubuga rwa X nyuma y'uko Cardi B amaze iminsi yatse gatanya ariko akaba atarayihabwa.
Inshuro nyinshi guhera mu 2017 ubwo aba bombi bashyingiranwaga, bakunze gushyamirana ndetse bagatandukana ariko nyuma bakongera bakiyunga ibyo benshi bafashe nk'aho babaga bagamije gutwika.
Nyamara mu mpeshyi uyu mwaka Cardi B yabikuye mu mikino agana inkiko asaba ko batandukana mu buryo bwubahirije amategko.
Nubwo yari yagannye urukiko asaba gatanya, inshuro nyinshi yagiye agaragara ari kumwe n'uyu mugabo we ndetse baje no kwibaruka umwana wa Gatatu nyuma y'uko asabye ko batandukana.
Kuri iyi nshuro noneho Cardi B yarakaye ajya kuri X aterana amagambo na Offset agaragaza ko kuri ubu ari ingaragu ahubwo ko Offset yasinya vuba impapuro za gatanya bagatandukana burundu.
Cardi B yatangaje aya magambo mu gihe n'ubundi ku wa 14 Ukuboza 2024 ubwo Offset yari yagize isabukuru y'amavuko y'imyaka 33 bagaragaye bishimanye, ibyo benshi babona ko baba barimo gutwika.


Cardi B yasabye Offset gusinya impapuro za gatanya
