Cardi B na Offset bagiye guhurira mu gitaramo

Cardi B na Offset bagiye guhurira mu gitaramo

 Dec 19, 2023 - 09:12

Abaraperi Cardi B na Offset haheruka gutandukana, bagiye guhurira ahantu hamwe mu gitaramo mu mpera z'uyu mwaka muri Amerika.

Umuraperikazi w'umunyamerika Cardi B uheruka gutangaza ko yatandukanye n'umugabo we Offest kubera kumushinja kumuca inyuma, byamenyekanye ko aba bahanzi bombi bagomba guhirira ahantu hamwe mu gitaramo i Miami muri Florida mu gitaramo cyo gusoza umwaka.

Ahantu aba bombi bagomba guhirira, akaba ari mu gitaramo  cya "New Yers' Eve party" cyizabera muri Fontainbleu hotel i Miami muri Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika. Aya amakuru akaba yemejwe n'abategura iki gitaramo, ko aba bose bazaba bahari, ariko ko batari ku rubyiniro rumwe. 

Cardi B na Offset bagiye guhurira muri Hoteli imwe mu gitaramo

Cardi B na Offset, bakaba bari barasinye amasezerano menshi atandukanye yo kuzajya bajya gukora ibitaramo ahantu hamwe mbere yuko batandukana nk'umugore n'umugabo mu minsi yashize. Nubwo abo bombi batandukanye, ariko Cardi B niwe wemeje amakuru yo gutandukana kwabo, ariko Offset yaryumyeho araceceka.

Aba bahanzi, bakaba barabanye nk'umugore n'umugabo mu 2017, aho bafitanye abana babiri. Nubwo muri ibi bihe ari bwo batandukanye, ariko kandi ntabwo ari ubwa mbere, dore ko no mu 2020, nabwo batandukanye ariko bahita biyunga. Uyu muryango w'abasitari, ukaba warakunze gushinjanya gucana inyuma mu bihe byahise.