Bya nyuma Sheebah na Cindy ibyabo bagiye kubishyiraho akadomo

Bya nyuma Sheebah na Cindy ibyabo bagiye kubishyiraho akadomo

 Nov 8, 2023 - 13:16

Ihangana rya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu bagiye kurisoreza ibwotamasimbi i Dubai.

Nyuma y'amezi agera kuri abiri igice cya mbere cy'ihangana mu muziki hagati y'abahanzikazi bo muri Uganda Sheebah Karungi na Cindy Sanyu cyirangiye, hagiye kuza ihangana rya nyuma ryafashwe nk'umukino wa nyuma cyangwa se urugamba rya nyuma. 

Muri Nzeri 2023, nibwo aba bahanzikazi bahuriye kuri Kololo Independence ground barahangana ivumbi riratumuka, aho abakurikiye iki gitaramo kuri interineti bavuze ko Cindy yitwaye neza, mu gihe abari kuri sitade bavuze ko Sheebah yamurushije. Icyakora, icyo gihe abasesenguzi benshi banzuye ko bose baguye miswi. 

Cindy Sanyu yiteguye ihangana rya nyuma hagati ye na Sheebah Karungi 

Kuri iyi inshuro, aba bombi batangaje ko ihangana ryabo rigiye gusorezwa i Dubai muri Leta Zunze z'Abarabu kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023. Mu butumwa aba bombi bacishije ku mbuga nkoranyambaga zabo by'umwihariko Instagram, bakaba bavuze ko iri ari ryo hangana rya nyuma hagati yabo.

Cindy Sanyu kuri Instagram ye yagize ati "Amakimbirane yanyuma ararangirira i Dubai kuri Radisson Blue Hotel kuri uyu wa Gatanu. Iyi ni inshuro ya nyuma na nyuma." Sheebah nawe akaba yagize ati " Urugamba rwa nyuma rurasorezwa i Dubai kuri uyu wa Gatanu."

Sheebah Karungi yambariye uragamba rwe rwa nyuma na Cindy Sanyu 

Mu gihe Sheebah Karungi na Cindy Sanyu bagiye kurangiriza amakimbirane yabo i Dubai, iwabo basize umuriro waka hagati y'abanyabigwi mu muziki wa Uganda Bebe Cool na Jose Chameleone aho nabo bari gutegura ihangana karundura ngo bemezanye. 

Sheebah Karungi na Cindy Sanyu