Yabigarutseho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 06 Gashyantare 2026, ubwo yari mu mwanya wo gutanga ikiganiro, ubwo yagarukaga ku kamaro k’umuziki mu kwerekana isura y’igihugu cy’u Rwanda, yerekanye ko nka we ku giti cye akunze gukoresha cyane amashusho atandukanye yerekana ibice bitandukanye by’igihugu cyane cyane umujyi wa Kigali.
Agaruka ku mbogamizi bahura na zo mu muziki, Bruce Melody yavuze ko umuziki ari akazi ariko kakaba ari akazi gahenze, yifashishije urugero rw’indirimbo ye aherutse gushyira hanze maze avuga ko ari indirimbo yatwaye amafaranga menshi kandi ko ayo mafaranga aba agomba kugaruka,.
Yerekanye kandi ko nk'abahanzi bakeneye kwemererwa gukoresha ibikorwa remezo, aho yatanze urugero kuri sitade Amahoro, avuga ko hakenewe ibitaramo bizamo abantu benshi.
Ibi abigaragaje nyuma y’urugendo amaze mo iminsi mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’i Burasirazuba rwo kwamamaza iyi ndirimbo nshya yise Pom Pom, ibi kandi bikaba bitanga icyizere cy'ejo hazaza ko umuziki nyarwanda ko ushobora kuba ikiraro cy'iterambere n’ibyishimo ku batura Rwanda.
Bruce Melodie yasabye ko umuziki na wo wahabwa uburenganzira ku bikorwa remezo binini
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
