Umuhanzi w’Umunyarwanda Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yavuze ko nubwo indirimbo umuhanzi mugenzi we The Ben yashyize hanze ari nziza ndetse abandi bahanzi nka Meddy n’abandi bakaba batangiye kuyisangiza abakunzi babo, ariko we atari bubikore kuko atari ko kazi ke.
Bruce Melodie yavuze ko atazasangiza abakunzi be indirimbo shya ya The Ben
Bruce Melodie kandi yatangaje ko we na The Ben badasanzwe bashyigirana kugeza no kurwego rwo kuba yasangiza abakunzi be iyi ndirimbo ya The Ben “Ni Forever” irimo guca ibintu hirya no hino, by’umwihariko hano mu Rwanda.
Bruce Melodie avuze aya magambo, mu gihe nta gihe gishize The Ben ashyze amashusho kuri konte ye ya Instagram, arimo kumva ndetse anabyina indirimbo “Izina” ya Bruce Melodie.
