Bihatse iki? Uwari umugabo wa Tiwa Savage yinjiye mu bye na Davido

Bihatse iki? Uwari umugabo wa Tiwa Savage yinjiye mu bye na Davido

 Jan 8, 2024 - 16:19

Nyuma yaho Davido na Tiwa Savage bahagaritse gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bakagaragaza icyabiteye, uwari umugabo wa Tiwa Savage, yatangaje ko ari gutegura amasomo azigisha Davido.

Urujijo rukomeje kuba rwinshi ku cyihishe inyuma y'impamvu Davido na Tiwa Savage baretse gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, ibikomeje gutuma impaka zivuka. Mu minsi mike ishize, nibwo byagaragaye ko aba bahanzi bakomeye muri Nigeria, muri bose nta n'umwe ukurikira undi ku rukuta rwa Instagram (following).

Abakurikiranira hafi imyidagaduro muri Nigeria, batangaje ko icyibyihishe inyuma, ari uko Davido yarakajwe no kuba Sophia Momodu babyaranye umwana bise Imade, asigaye ari inshuti magara ya Tiwa Savage.

Uwari umugabo wa Tiwa Savage ahaka guha amasomo Davido 

Ku rundi ruhande, bigaragazwa ko Tiwa Savage yaba yararetse gukurikira Davido, ngo kubera ko uyu muhanzi atakita ku mibereho y'umwana we Imade na nyina. Muri rusange Sophia yeretse Tiwa Savage ko Davido atabitaho biramurakaza. 

Ku bw'ibyo, Tunji Balogun wari umugabo wa Tiwa Savage bakabyarana umwana w'umuhungu bise Jamal, ariko bakaza gutandukana, aratangaza ko ashaka kwicaza Davido akagira amasomo amuha, kuko ngo ari gusuzugura umuryango we.

Nubwo Tunji Balogun atigeze asobanura uburyo Davido asuzugura umuryango we, ariko yavuze ko we umuryango we, ni ukuvuga Tiwa Savage n'umwana wabo Jamal, batazigera basuzugurwa na rimwe.

Davido arashinjwa gusuzugura umuryango we 

Abarebera hafi imyidagaduro muri Nigeria, bakaba bemeza ko nta kabuza uyu mugabo yashakaga kwemeranya n'abavuga ko Tiwa Savage yemera ko Davido atita ku mwana we na nyina, ibyatumye avuga ibi byose. 

Mu butumwa bwo kuri Instagram uyu mugabo yanditse, yavuze ko umunsi Grammy Award izaba irangiye, ari bwo azicarana na Davido bagasangira icyayi bakabiganiraho. Muri ubwo butumwa bwe kandi, yongeye ho ko kwita ku muryango umwe uri umugabo ukareka undi, nta ndangagaciro na nke zibirimo.

Kuri Tunji Balogun, avuga ko nubwo atari nyirarume wa Davido ngo agire inama cyangwa se amasomo amuha, ariko ngo azamuha amahirwe yo kumwigisha ibyo kubaha, ndetse n'ibindi birimo kugira imitekerereze iboneye.

Tiwa Savage na Tunji Balogun wari umugabo we bagatandukana 

THE CHOICE LIVE, iributsa ko uyu mugabo wa Tiwa Savage, mu minsi yashize, yigeze gutangaza ko aterwa ishema n'uwari umugore we nubwo batandukanye, ngo kubera ko yita ku muhungu bafitanye, kandi agatoza umwana wabo ko ari we se nubwo batabana. 

Tiwa Savage na Tunji Balogun bakaba barakoze ubukwe mu Ugushyingo 2013, ndetse mu 2015 bibaruka umwana w'umuhungu, ariko bigeze mu 2018 baratandukana.

Ni mu gihe Davido ushinjwa na Tunji Balogun kwita ku muryango umwe, kuri ubu abana na Chioma bafitanye impanga, nubwo Davido afite abandi bana ku ruhande barimo na Imade bivugwa ko ari we watumye Tiwa Savage ahagarika gukurikira Davido.