Umuhanzi wo mu gihugu cya Alien Skin yongeye gukongeza umuriro hagati ye n'umuhanzi akaba n'Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, amusaba guhagarika Politike niba yamunaniye ariko akabanza kubaha izina rye Alien Skin mu muziki.
Ku wa Mbere w'iki Cyumweru, nibwo inzego z'umutekano muri Uganda zagiye gusaka no kwambura abayoboke ba Bobi Wine mu ishyaka rye rya National Unity Platform ibikoresho bya gisirikare bari babitse mu nzu zabo, ndetse bajyanwa no muri gereza.
Bobi Wine akibona ibyo inzego z'umutekano zakoreye abarwanashyaka be, yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibyo abantu be bakorewe binyuranye n'amategeko kuko yemezaga ko nubwo bafunzwe, hari abandi baturage batunze ibyo bikoresho bya girikare ariko nyamara batigeze bafungwa, agashinja Leta igitugu.
Alien Skin nk'umwe mu bafite ibikoresho bya gisirikare utarigeze atabwa muri yombi nk'uko Pulsa Uganda ibyandika, yahise ajya kuri TikTok kugaragaza ko Bobi Wine yagakwiye kuguma mu bya Politike akareka kwivanga mu kazi k'abandi, cyangwa se agahitamo akagaruka mu muziki niba Politike imunaniye.
Ati " Rimwe na rimwe biba bigoye kukurengera musore. Ku ruhande rwa we uri mu kuri, ari ko natwe ku ruhande rwacu turi mu kuri. Reka buri wese akore ibimushimisha, bitari ibyo tuzatangira ku kwibasira. Ntukinjire muri 'business' zacu. Niba Politike ikunaniye, garuka mu muziki kuko hano hari studio nyinshi ariko ukwiye kubanza kubaha izina ryange."
Ntabwo ari ubwa mbere Alien Skin yaba yatatse Bobi Wine, dore ko ubwo Wine yasabaga Leta kubakira ibitaro, Skin yahise amusubiza ko nawe afite amafaranga menshi mbere yo kubisaba Leta nawe yagakwiye kubanza kubyubaka mu gace yavukiyemo niyo byaba ari bito.
