Aho yaciye ntihaca urwango! Kanye West yongeye gufuhira Kim Kardashian

Aho yaciye ntihaca urwango! Kanye West yongeye gufuhira Kim Kardashian

 Jul 23, 2023 - 15:30

Nyuma yo kukanyuzaho ubwo Kim Kardashian yatangiraga gukundana na Pete Davidson agitandukana na Kanye West, uyu muraperi yagaruye ingeso yo gufuhira uyu munyamiderikazi wahoze ari umugore we.

Nyuma y’ibihuha by’urukundo hagati ya Tom Brady na Kim Kardashian, biravugwa ko  uwahoze ari umugabo we, ashobora kwivanga muri uru rukundo, nkuko  yabikoze mu rukundo rwa Kim Kardashian na Pete Davidson.

Kanye West aravugwaho gufuhira uwahoze ari umugore we

Kugeza ubu, nta muntu n'umwe uremeza niba ibihuha by’urukundo rwa Tom Brady na Kim Kardashian ari ukuri. Ubwo Pete Davidson yatangiraga gukundana na Kim Kardashian, ibikomere byw Kanye West byari bishya, kandi imyifatire ye mibi ishobora kumvikana ku ruhande rumwe. Ariko ubu yamaze kurongora nundi muntu, rero gufuha ntabwo byari byitezwe na benshi.

Abo mu kinyamakuru Entertainment Tonight, batangaje ko bavuganye n’abahafi ya Kanye West, maze bagaragaza ko mu by’ukuri uyu muraperi arimo gufuhira Tom Brady. Ubwo umushoramari Michael Rubin yateguraga ibirori mu ntangiriro z'uku kwezi, hari ibihuha byakomeje kuvuga ko Brady na Kardashian bagiranye ibihe byiza muri ibi birori.

Icyakora, Rubin ubwe avuga ko nta kuri kubirimo. Imyitwarire ya Kanye West ukurikije aya makuru, nta shingiro ifite kuko Kim na Tom badashishikajwe n'ubwoko ubwo aribwo bwose bw'urukundo muri iki gihe. Brady ndetse byavuzwe ko Emily Ratajkowski ari we mugore wamaranye igihe kinini na we muri ibyo birori.

Kim Kardashian yari aherutse kuvugwa mu rukundo na Tom Brady 

Ku mpande zombi, Tom Brady akeneye gushakira ahandi niba yifuza gushaka urukundo rushya, mu gihe Kanye West akeneye kwita ku mugore aherutse kurongora no kwita kuri urwo rushako rwe.

Birashoboka cyane ko Tom Brady akuze kuri iyi ngingo kandi yafata icyemezo cyumvikana, nubwo ibyo umuntu atabyizera kuri Kanye West, waranzwe no gukora amakosa menshi mu myaka ishize.