Umuyobozi wa NUP, Bobi Wine, yatangaje ko abapolisi n’ingabo za UPDF barashe ku bafana bari basubiye iwabo mu mahoro nyuma y'ibikorwa byo kumwamamaza, akanashinja inzego z’umutekano guhisha mu ibanga indi mirambo ibiri.
Bobi Wine asobanuye ko abandi bantu batatu, ari bo Nuwamanya Samuel, Naminya Banuli na Faima Namusobya, bakomeretse bikabije kandi bari kuvurirwa kwa muganga.
Ariko Polisi ya Uganda yo ishimangira ko abarwanashyaka ba NUP ari bo bateye amakosa, ibashinja gutera amabuye no gukomeretsa abapolisi no kwangiza imodoka zabo.
Umuvugizi wa Polisi, Kituuma Rosoke, yavuze ko inzego z’umutekano zarashe mu rwego rwo gutatanya “imbaga yari itangiye urugomo,” kandi agaragaza ko abakekwaho ibyo bikorwa bafashwe.
Ibi byateye benshi kwibaza ku mutekano mu bihe by’amatora, mu gihe impuguke zitanga impuruza ko urugomo rushobora kwiyongera mu mezi ari imbere.

Abashyigikiye Bobi Wine batangiye kwicwa

