Abashinja Jay-Z bakomeje kuruta abamushinjura

Abashinja Jay-Z bakomeje kuruta abamushinjura

 Jan 23, 2025 - 14:18

Abavoka babiri bashya bahuje imbaraga mu rubanza Jay-Z aregwamo gufata ku ngufu, aho biyemeje guhagararira umugore umushinja ndetse n’umunyamategeko we Tony Buzbee wamufashaga kurega uyu muraperi.

Uru rubanza rukomeje kuvugisha benshi rurimo ibirego bikomeye bishinja uyu muhanzi w’icyamamare, aho uyu mugore avuga ko yasambanijwe na Jay-Z afite imyaka 13, ndetse ko Diddy na Jay-Z bamusambanyije nyuma y’ibirori bya MTV VMAs muri 2000.

Kwiyongera kw’itsinda rishya ry’abavoka bishimangira uburemere bw’urubanza, kubera ko urega asaba ubutabera no kuryozwa ibyo yakoze.

Jay-Z akomeje gushimangira ko ari umwere, avuga ko mu nkuru z’urega hari guhuzagurika kwinshi.