Abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye Sheilah Gashumba, bamugereranya na P Diddy

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye Sheilah Gashumba, bamugereranya na P Diddy

 Dec 2, 2024 - 11:58

Abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda, bifatiye ku gahanga Sheilah Gashumba bamushinja gukora ubucuruzi bw'abana b'abakobwa mu bihugu bitandukanye, bamwe batangira kubihuza n'ibyo P Diddy ashinjwa.

Intandaro yo kwibasirwa, byatangiye ubwo Sheilah Gashumba yamamazaga igitaramo azayobora muri kamwe mu tubari two muri Uganda.

Mu kwamamaza iki gitaramo, yavuze ko umuntu uzagura ameza ahagaze miliyoni 25 cyangwa 12 z'amashilingi, azahabwa abakobwa babiri bo kumushimisha.

Yavuze ko kandi atanga abakobwa ku baherwe bishyuye neza, bakaba babajyana aho bashaka hose ku Isi mu birori byabo byihariye, asaba ko abifuza abo bakobwa babimumenyesha.

Ati "Uzagura ameza ya miliyoni 25 cyangwa 12, bazabona abakobwa bari ku rwego mpuzamahanga bo kubashimisha. Niyo mpamvu tubita abakiriya b'imena.

"Niba wifuza abakobwa beza bameze neza bo kujyana mu birori byawe, umbwire. Njyana abakobwa hirya no hino ku Isi ku bakiriya bacu b'imena."

Ibi byatumye abantu bakoresha urubuga rwa X, batangira kumwibasira bavuga ko ibyo arimo gukora ari ubucuruzi bw'abana b'abakobwa kandi ntabwo byemewe, ndetse bamwe bashimangira ko yakabaye abihanirwa (Afunzwe).

Aha kandi bamwe batangiye kubihuza n'ibikorwa by'umuraperi P Diddy nawe wataye muri yombi akurikiranyweho gucuruza abakobwa n'abagore, kubafata ku ngufu n'ibindi.

Icyakora bamwe bagiye bamuvuganira, bavuga ko abo bakobwa babijyamo aba ari bakuru kandi ko nta muntu ubahatiriza kubikora.