Abahanzi Nyarwanda mu nzira yo kwitabira Afro-Nation

Abahanzi Nyarwanda mu nzira yo kwitabira Afro-Nation

 Dec 26, 2024 - 09:38

Adesegun Adeosun [Smade] uri mu batangije iserukiramuco rya Afdro-Nation akaba ari no mu Rwanda, yatangaje ko abahanzi Nyarwanda nabo bashobora kugaragara muri iri serukiramuco, aca amarenga ko Bruce Melodie yababanziriza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, nibwo  Adesegun Adeosun uzwi ku izina rya 'Smade' akaba mu bashinze iserukiramuco rya Afro Nation yageze mu Rwanda.

Uyu  mugabo ufite inkomoko muri Nigeria yaje ku butumire bwa Coach Gael.

Akigera i Kanombe yatangaje ko yaje mu biruhuko no muri gahunda z'akazi zirimo kureba niba yajya atumira abahanzi Nyarwanda muri Afro Nation, no gushora imari mu myidagaduro y'u Rwanda.

Ati"Ndi hano mu biruhuko ariko no muri gahunda z'akazi. Birashoboka ko mu maserukiramuco y'ubutaha twajya dutumira abahanzi bo mu Rwanda kuko nka Bruce Melodie ndamuzi".

Icya mbere tuzakorana mu bitaramo bizenguruka isi 'World Tour' nyuma nibwo no muri Afro Nation yayitabira".

Smade ari mu batangije Afro Nation mu 2019 rikaba iserukiramuco mpuzamahanga rihuriza hamwe abahanzi b'amazina manini. 

Abahanzi bazatarama muri Nyakanga 2025 barimo Burna Boy, Ayra Star,Tems, Tiakola, Innos' B n'abandi. Ni iserukiramuco rizabera muri Portugal ku mucanga wa Praia da Rocha.

Afro Nation iba irimo ibyiciro bitatu birimo icyiciro cy'abanyabigwi, icyiciro cy'abavanga imiziki n'igice cy'abafite itike z'abanyacyubahiro baba bahura bakanifotozanya n'abahanzi bakunda.

Adesegun Adeosun 'SMADE' watangije Afro Nation yaje kuruhukira mu Rwanda