A$AP Rocky yateye utwatsi ibyo yasabwe ngo agabanyirizwe igihano

A$AP Rocky yateye utwatsi ibyo yasabwe ngo agabanyirizwe igihano

 Jan 22, 2025 - 14:14

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Nancy Dillon ukorera ikinyamakuru Rolling Stone, umuraperi A $ AP Rocky yanze ubusabe bwo kwemera icyaha kugira ngo agabanyirizwe igihano mu rubanza aregwamo kuba yararashe uwahoze ari inshuti ye, ASAP Relli, i Los Angeles mu 2021.

Iperereza riracyakomeza muri Los Angeles mu rubanza ruregwamo uyu muraperi ukurikiranyweho ibyaha bibiri, bivugwa ko yarashe uwahoze ari inshuti ye akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’umuziki ASAP Mob.

Ku munsi w’ejo, ku ya 21 Mutarama 2025, Rocky yagejejwe mu rukiko kugira ngo asubize ku byo aregwa ariko arabihakana, nyuma arekurwa by’agateganyo ariko ategekwa kutavugana n’umushinja muri uru rubanza.

Icyakora, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Rolling Stone, Nancy Dilon, umunyamategeko wa ASAP Rocky, Joe Tacopina, yemeje ko we n’umukiriya we bateganya guhamagara abatangabuhamya babiri bazavuga ko imbunda igaragara mu mashusho y’ubuhamya ari iyo Rocky yari yatwaye kubera impamvu z’umutekano.

Kuba yanze ibyo yasabwe byateye abafana impungenge, cyane bitewe n’amategeko y’urukiko n’uburemere bw’uru rubanza, aramutse ahamwe n’icyaha, uyu muraperi w’i New York ubusanzwe witwa Rakim Mayers, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 24.

Abashinjacyaha bari bijeje uyu muraperi gufungishwa ijisho mu myaka 3, bagahagarika igifungo cye cy’imyaka 7 n’iminsi 180, mu gihe yaba yemeye icyaha cyo gukoresha intwaro atabifitiye uburenganzira.