50 Cent yongeye kwenyegeza umwuka mubi hagati ye na Madonna, nyuma bari bamaze kabiri badashondana.
50 Cent yongeye gushotora Madonna
Kuri iyi nshuro, 50 Cent yerekeje kuri Instagram, maze yibasira uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Like A Virgin” amubwira ko afite amabuno mato cyane atamukwiye. 50 Cent yagize ati: “Arakize ubu, kubera iki byo atabikemuye! Mumbwire izina rya muganga we!”
Aya magambo ya 50 Cent, yaje aherekeje ifoto ya Madonna iteganye n’igishushanyo k’inigwahabiri(insect), ibintu bitashimishije na gato abafana ba Madonna, bihutiye kubwira 50 Cent ko ibyo yakoze atari byo.
50 Cent yibasiye Madonna yuririye ku mabuno ye
Si ubwa mbere Madonna na 50 Cent bakozanyijeho, kuko bagiye baterana amagambo kenshi, aho 50 Cent yakunze kujya ashotora uyu muhanzikazi, na we utarakunze kumworohera, amushinja gushaka kuzahura m umwuga we, abinyujije mi gusebya bagenzi be.
