Nyuma yuko umuhanzi wo muri Amerika, Chris Brown, ashyize hanze amashusho abinyujije ku rubuga rwe rwa TikTok abyina indirimbo 'Komasava' ya Diamond Platinumz, umuhanzikazi Zuchu yashimiye Diamond kuba akomeje kuzamura igihugu cya Tanzania.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Zuchu yashyizeho ayo mashusho ya Brown aherekejwe n'ubutumwa bwo gushimira umukunzi we kuba akomeje kuzamura ibendera ry'umuziki wa Tanzania.
Zuchu yanditse ati: "Ntidushobora kwijijisha ngo tuvuge ko iki atari ikintu kinini, mu by'ukuri iki ni ikintu gikomeye atari kuri Diamond gusa ahubwo no ku gihugu cyose ndetse na Afurika muri rusange."
Byongeye kandi, yakomeje ashimira Diamond kuba yazamuye ibendera ry’uruganda rwa muzika kandi bigatuma igihugu gitera imbere, mu gihe ashimira Chris Brown kuba akomeje gutera ingabo mu bitugu abahanzi bo muri Afurika.
Zuchu yagize ati:"Igihugu cyacu na Afurika muri rusange bizahora bikubahira kuba uhagarariye umuco wacu neza, Brown."
