Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania, yahakanye ibihuha byavugaga ko umubano we na nyina w'umukunzi we Diamond Platnumz, Mama Dangote, utifashe neza. Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Zuchu yavuze ko we na Mama Dangote bakiri inshuti za hafi, kandi ko ibyo ari ibihuha byenyegezwa n'imbuga nkoranyambaga.
Zuchu yateye utwatsi abavugaga ko abanye nabi na Mama Dangote
Yagize ati:"Tubanye neza rwose! Tumaze n'iminsi tuganira kuri gahunda yo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Simba (Diamond Platnumz). Nk'umuryango, ugomba kubamo umubyeyi. Twaganiriye ku byo dukeneye gukora, kandi byose bimeze neza. Ibyo ni ibintu biri ku mbuga nkoranyambaga gusa, ariko tumeze neza. Nta kibazo nzi gihari.”
Zuchu kandi, yahakanye ko kuba Tanasha Donna aherutse guha Mama Dangote impano, ari byo byateje amakimbirane hagati yabo.
Mama Dangote ntabwo agikurikira Zuchu ku mbuga nkoranyambaga
Yagize ati:“Twese nka Wasafi turi umuryango. Uwo ni umubyeyi wacu, kandi nta kibi mbibonamo. Ukuri ni uko byose bishyushywa n'imbuga nkoranyambaga, gusa turaganira, kuko tubanye neza.”
Ibihuha by'umwuka mubi hagati ya Zuchu na Mama Dangote, byatangiye gukwirakwira nyuma yuko Mama Dangote bivugwa ko atagikurikira Zuchu ku mbuga nkoranyambaga kandi bigaragara ko yemeranya n’umufana wasabye ko Diamond yasubirana na Tanasha.
Zuchu avuga ko nta kibazo afitanye na nyirabukwe
Icyakora, Zuchu ubu asa n'uwacubije uyu muriro ahagarika ibyo bihuha, yemeza ko we na nyirabukwe Mama Dangote, babanye neza.
