Ykee Benda yitarukije ibyo kugira umugambi mubisha kuri Bobi Wine

Ykee Benda yitarukije ibyo kugira umugambi mubisha kuri Bobi Wine

 May 26, 2024 - 14:06

Umuhanzi Ykee Benda uri gusabwa gusobanura neza ibyo aheruka gutangaza bigahuzwa no kugambirira kwifuriza urupfu Bobi Wine, yagize icyo abivugaho.

Nyuma y'uko umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Ykee Benda abafana bakomeje kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kwifuriza urupfu Bobi Wine, yitandukanyije nibyo ashinjwa.

Mu minsi yatambutse, nibwo Ykee Benda yumvikanye avuga ko kugira ngo umuziki wa Uganda utere imbere, abahanzi bareka gufata impande ahubwo bagakorera hamwe kugira ngo batere imbere.

Nyamara rero, ibi yatangaje abafana bamwe bahise babisamira hejuru bavuga ko nta kabuza yavugaga Bobi Wine, ndetse batangira no kuvuga ko amwifuriza urupfu.

Ibi nibyo byatumye Ykee Benda ajya kuri TikTok gusubiza umwe mu bafana bamushinjaga kugambirira inabi kuri Bobi Wine, agaragaza ko nta kibazo na kimwe afitanye nawe ku buryo yamwifuriza ibibi ndetse ko amwubaha cyane.

Yunzemo ko ibyo yavuze yabwiraga abahanzi bagenzi be, aba-DJ, aba-Promoter n'abandi bo mu ruganda rw'imyidagaduro, ko atigeze avuga umuntu ku giti cye.