Yanga yihanganishije umuryango w'uwaburiye ubuzima ku mukino yagarikiwemo

Yanga yihanganishije umuryango w'uwaburiye ubuzima ku mukino yagarikiwemo

 May 29, 2023 - 09:11

Ubwo amatsiko yari yose kubera igishyika cyo kwitega ibitangaza ku ikipe yabo, umwe mu bari baje gushyigikira Young Africans yahaburiye ubuzima.

Umukino ubanza wa final ya CAF Confederation Cup warabe ubereye muri Tanzania aho ikipe ya Young Africans yatsinzwe na USM Alger ibitego 2-1, ku wa Gatandatu hakaba hazaba umukino wo kwishyura muri Algeria.

Abafana bari babukereye kuri Uwanja wa Mkapa ahabereye uyu mukino, kuko amatike ibihumbi 60 y'imyanya y'iyi sitade yari yashize hakiri kare.

Ubwo abafana binjiraga ku kibuga mbere y'uko uyu mukino utangira haje kubaho umuvundo waje gutuma abantu basaga 40 bakomereka, ndetse hakaba hari n'umuntu umwe utatangajwe amazina wahaburiye ubuzima.

Amakuru ava muri Tanzania avuga ko uyu muvundo watewe n'uko hari abantu bagurishije amatike y'amahimbano, bidatuma umubare w'abinjira muri sitade urenga bakaza kubyigana bashaka kwinjira.

Young Africans ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yihanganishije umuryango w'uyu mufana wayo waburiye ubuzima kuri uyu mukino.

Young Africans yatsinzwe umukino ubanza

Ubutumwa bwa Young Africans:"Ubuyobozi bwa Young Africans Sports Club, buyobowe na Perezida Eng.Hersi Ally Said bwakiriye inkuru ibabaje y'urupfu rw'umufana witabye Imana mu nkundura yo kwinjira muri sitade ya Benjamin Mkapa, ashaka kureba umukino wa nyuma wa Conferlderation Cup waduhuje na USM Alger yo muri Algeria.

"Ubuyobozi bwa Yanga burihanganisha umuryango wa nyakwigendera ku bw'ibyo byago.

"Perezida Hersi yihanganishije abakomeretse bose, ndetse arabasengera ngo bakire vuba basubire mu nshingano zabo.

"Imana ituze roho ya nyakwigendera aheza mu ijuru."

Ikipe ya Yanga irasabwa kuzajya gutsindira USM Alger iwayo muri Algeria tariki 03 Kamena 2023 nyuma yo gutsindirwa 2-1 iwayo muri Tanzania, bitaba ibyo igakura amaso ku gikombe.

Abafana bari babukereye kuri Uwanja wa Benjamin Mkapa