Yakinnye n'umuriro! Carter Efe kwikoma Wizkid byamubyariye amazi nk'ibisusa

Yakinnye n'umuriro! Carter Efe kwikoma Wizkid byamubyariye amazi nk'ibisusa

 Jun 26, 2025 - 13:28

Abafana b’umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Wizkid, bazwi cyane ku izina rya Wizkid FC, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bitendetse ku munyarwenya akaba n’umuhanzi Carter Efe uherutse kwikoma uyu muhanzi bihebeye.

Konti ye yari ifite abamukurikira basaga miliyoni 1.8, ariko yahise ifungwa nyuma gato yo gusebya no kuvuga nabi Wizkid mu buryo bwafashwe nko kumutuka.

Ibi byabaye nyuma y’ikiganiro cya Live Carter Efe yagiranye na mugenzi we mu muziki, Khaid, aho yatangaje ku mugaragaro ko yahisemo gushyigikira undi muhanzi ukunzwe cyane muri Nigeria, Davido, aho yanavuze ko Wizkid atigeze amwitaho cyangwa ngo amuhe agaciro mu gihe cy’imyaka myinshi.

Mu magambo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, Carter Efe yagize ati:“Niba koko Machala (Wizkid) yarambwiye ngo ‘my G’, ubwo hari ikidasanzwe cyabaye! Uwo musore ariyemera cyane, ni umuswa.”

Ayo magambo yahise atuma abakunzi ba Wizkid batangira ubukangurambaga bwo kurega iyo konti, bavuga ko Carter Efe arimo gukwirakwiza urwango no gutuka umuntu wubashywe muri muzika.

Kugeza ubu, Instagram ntiratangaza impamvu nyir’izina yatumye iyo konti ifungwa, ariko abafana benshi ba Wizkid bamaze kwishimira intsinzi, bavuga ko gutukana n’ubwiyemezi bidakwiye kugira umwanya mu buhanzi.

Izi mpagarara zongeye kwerekana uko guhangana hagati y’abafana ba Wizkid, Davido, na Burna Boy gukomeje gufata intera ndende ku mbuga nkoranyambaga.

Abafana ba Wizkid bitentse kuri Carter Efe wabuze nabi Wizkid