Yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gushaka kurira igihe kirekire ku isi

Yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gushaka kurira igihe kirekire ku isi

 Jul 20, 2023 - 07:50

Umunya-Nigeria wari wihaye intego yo kwesa agahigo ko kwandikwa muri Gunness World Record nk'umuntu warize amasaha meshyi ku isi byarangiye ahumye amaso.

Umugabo witwa Tembu Ebere ukomoka muri Nigeria yari amaze iminsi yarihaye intego yo kumara amasaha 100 arimo kurira kugira ngo yandikwe muri Gunness World Record, gusa byarangiye kwesa uyu muhigo byanze, dore ko yahuye n'ibibazo by'ubuzima.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na BBC y'Abongereza, akaba yatangaje ko ibyo guca agahigo yabaye abishyize ku ruhande nyuma yuko atangiye kubabara umutwe kuburyo bukabije, guhuma amaso, ndetse no kubyimba mu maso kubera guhora arira.

Nyamara rero ngo ibyo ntibyari bihagije kuko ngo kurira cyane byatumye ahuma amaso mu gihe cy'iminota 45 yose. Nubwo byagenze gutyo, yongeye gutangaza ko gahunda ye yo kurira ikomeje ko agomba kuzongera kugerageza amahirwe undi munsi. 

Yahumye amaso nyuma yo gusha kwandikwa muri Gunness World Record nk'uwarize amasaha meshyi mu isi

Icyakora, abo muri Gunness World Record bakaba baramugiriye inama yo guhindura uburyo ariramo ngo kuko iyo ari kubikora araboroga cyane, ku bw'ibyo agomba kubigabanya. 

THE CHOICE LIVE, iributsa ko undi mugore wo muri Nigeria witwa Joyce Ijeoma utuye muri Leta ya Lekki, ko mu byumweru bibiri byashyize yaguye hasi nyuma yuko yari yiyemeje kumara amasaha 72 arimo gukora masaje " body massage". Gusa rero yituye hasi amaze gukora amasaha 53.

Hagati aho, Gunness World Record irasaba abantu kwirinda gushaka guca uduhigo dushyira ubuzima bwabo mukaga. Bikaba ari nayo mpamvu mbere yo gushaka guca agahigo babanza bakaguha uburenganzira bwo gutangira.