Debbie Stevens, w’imyaka 47 wo mu gace ka Long Island, yemeye gutanga impyiko ku bushake binyuze muri gahunda ya transplant chain, kugira ngo umuyobozi we abone impyiko ihuye n’iye. Yabikoze abitewe n’ineza no kwitabira gutabara umuntu wari ukomeye mu buzima bwe bw’akazi.
Nyuma yo kubagwa no gukurwamo impyiko imwe, Debbie yasabye koroherezwa mu kazi mu gihe cyo koroherwa, nko guhabwa imirimo yoroshye cyangwa igihe cyo kugarura imbaraga. Ariko, nk’uko abivuga, umuyobozi we ntiyigeze abyitaho.
Amakuru avuga ko Stevens yahawe imirimo itamworohereye kandi atabasha gukora neza muri icyo gihe, nyuma aza no kwimurirwa mu mwanya wo hasi mu kazi. Ibi byamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe n’imibereho ye ku kazi, kugeza ubwo nyuma y’igihe gito yahise yirukanwa burundu.
Iyo nkuru yateje impaka zikomeye muri Amerika no hirya no hino ku miterere y’ubuyobozi, uburenganzira bw’abakozi n’uburyo bene ayo makosa akwiye gukumirwa.
Nubwo ikibazo cyabo cyarangijwe mu masezerano y’ibanga mu 2014, inkuru ya Debbie Stevens yakomeje kuba isomo ku isi yose, igaragaza uko ineza ishobora guhinduka isoko y’akarengane iyo abayobozi bibagiwe indangagaciro z’ubumuntu.
Abahanga mu by’umurimo n’imibereho y’abakozi bavuga ko iyi nkuru ikwiye gutuma inzego z’umurimo zisubiramo imikorere n’amategeko arengera abakozi, cyane cyane mu bihe baba bagomba baba barimo gutora ka mitende nyuma yo kurwara.
