Iyi mikino ya nyuma yo mu itsinda F yagiye kuba ikipe y'igihugu ya Maroc na Croatia zari ziyoboye mu gihe Ububirigi na Canada zari inyuma, bivuze ko mu gihe amakipe yombi yari kunganya imikino yose Maroc na Croatia zari kuzamukana.
Niyo impamvu ikipe y'igihugu y'Ububirigi yaje igerageza gusatira izamu rya Croatia birushijeho ku buryo yakinaga mu mikino ibiri yabanje, ariko igakomezwa kurushwa guhererekanya umupira hagati mu kibuga.
Mu gice cya mbere Croatia yarushije Ububirigi cyane ndetse igenda ihusha uburyo bukomeye cyane imbere y'izamu ryari rirnzwe na Thibaut Courtois wakomeje kubabera ibamba imipira akayikuramo.
Ububirigi bwananiwe gutsinda Croatia
Mu gice cya kabiri umutoza Roberto Martinez utoza Ububirigi yakomeje gukora impinduka agabanya abakinnyi bakina bugarira azana abataka barimo Romelu Lukaku bituma ababirigi basatira izamu birushijeho.
Lukaku yaje kugenda abona uburyo bukomeye cyane imbere y'izamu rya Croatia ariko gushyira umupira mu nshundura ntibyakunda, dore ko yahushije uburyo bugera kuri butatu bwagombaga guha igitego ikipe ye harimo n'aho yateye umupira ugakubita ipoto ukavamo.
Lukaku yahushije ibitego byinshi
Ikipe y'igihugu y'Ububirigi yarinze isoza umukino itabashije kureba mu izamu rya Croatia, maze bihumira ku murari kuko ikipe ya Maroc yarimo itsinda Canada ku rundi ruhande.
Maroc yatsinze Canada ibitego bibiri kuri kimwe byatsinzwe na Hakim Ziyech na Youssuf En-Nesyri, mu gihe Canada cyitsinzwe na Nayef Aguerd.
Ibi byatumye Maroc igira amanota arindwi izamuka ari iya mbere muri iri tsinda F ikurikiwe na Croatia ifite amanota atanu, Ububirigi bwagize amanota ane buba ubwa gatatu naho Canada iba iya nyuma aho nta nota ifite.
Maroc yifashije Canada izamuka iyoboye itsinda
