Wema Sepetu yagiriye abakobwa inama yabafasha kwikuraho abagabo badashaka

Wema Sepetu yagiriye abakobwa inama yabafasha kwikuraho abagabo badashaka

 Dec 1, 2023 - 14:53

Umukinnyi wa filime mu gihugu cya Tanzania, Wema Sepetu, yasangije abakobwa bagenzi be intwaro akoresha yirukana bagabo adashaka mu buzima bwe.

Rurangiranwa mu gukina filime mu gihugu cya Tanzania, Wema Sepetu, yashyize hanze uburyo butangaje akoresha yikuraho abagabo benshi baba bifuza kimutereta we atabashaka.

Wema Sepetu avuga amafaranga ari yo ntwaro nkuru yo kwikuraho abagabo

Uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2006 akanahagararira iki kihugu mu marushanwa ya nyampinga w’isi muri uwo mwaka, yavuze ko iyo yifuza ko umugabo runaka amuvira mu buzima, yifashisha amafaranga nk’intwaro simusiga.

Yagize ati:”Ubusanzwe mu rukundo ntabwo mba ndajwe ishinga n’amafaranga, gusa iyo ntashaka kujya mu rukundo runaka, muhoza ku nkeke y’amafaranga kugeza arambiwe akivumbura akijyana.

Wema Sepetu yavuze ko ubusanzwe atemera ibintu byo gusaba abagabo amafaranga

Abakobwa tujye dukora uko dushoboye. Njye nizera ko umuntu akwiye kwihanganira ubukene bwe, sinzi impamvu ariko ni ko Imana yandemye. Sinshobora kwitesha agaciro nsaba umugabo amafaranga.”