Umutetsi rurangiranwa mu gihugu cy'Ubuhinde Lata Tondon, nyuma y'imyaka ine ariwe ufite ikamba ryo kumara igihe kirekire atetse, Umunya-Nigeria yamwambuye iryo kamba bituma nawe ayamanika nubwo yabanje guseta ibirenge.
Lata Tondon mu 2019 nibwo yaciye agahigo ko kumara amasaha 87 n'amasegonda 45 yose atetse.
Lata Tondon yabanje guseta ibirenge mu gushimira uwamuhigitse
Nyamara rero, vuba aha muri Gicurasi, Umunya-Nigeria Hilda Baci yaciye ako gahigo maze nawe ateka amasaha 93 n'amasegonda 11 nk'uko Guinness World Record yabyemeje.
Nyuma yuko Guinness World Record yemeje ko Hilda Baci ariwe uciye agahigo ko kumara igihe kirere atetse, uwo yari asimbuye Lata Tondon yabanje kuryumaho ntihagira icyo atangaza ni gihe agitangaje ashimira Baci ariko ahita ubutumwa yari yanditse kuri Instagram ye abusiba.
Ku bw'ibyo, abafana bamushyizeho igitutu cyo kwandika inyandiko agashimira uwamuhize. Nawe ntiyatinze yahise yandika inyandika ishimira Hilda Baci ariko nabwo mu magambo make.
Lata Tondon na Hilda Baci abanyaduhigo mu guteka igihe kirekire
Lata Tondon ati " Ndagusuhuje. Ndakwishimiye cyane ndetse n'Abanya-Nigeria bose kandi nkwifurije ibyiza byose Hilda."
Tubibutse ko nubwo Guinness World Record iheruka kwemeza ko Hilda Baci yatetse amasaha 93 n'amasegonda 11 ariko we yari yavuze ko yatetse amasaha 100 ariko nyuma y'ubugenzuzi bemeje ko iyo minota yayikozemo ibindi bituma bemeza 93 n'amasegonda 11.