Ukekwaho kuba yarishe umuraperi w’Umunyamerika Tupac Shakur, Duane “Keefe D” Davis, yasabye kurekurwa kubera uburwayi bwa kanseri yari afite igihe kirekire.
Nk’uko byatangajwe mu rukiko ku wa Kabiri tariki ya 25 Kamena, Keefe D yasobanuye ko kanseri ye igeze ku rwego rubi kubera kubura ibiryo bikungahaye kuri vitamine.
Kugira ngo arekurwe, uhagarariye abahanzi nka Blueface na The Game, Wack 100, ni we wari watangiye Keefe D ingwate y’amadolari 750,000 ariko umucamanza yanga kumurekura.
Davis Keefe D w’imyaka 60 y’amavuko afunzwe kuva yatabwa muri yombi ku ya 29 Nzeri 2023 ubwo yakoraga imyitozo hafi y’urugo rwe i Las Vegas.
Ku rundi ruhande, twabibutsa ko Tupac yavutse ku ya 16 Kamena 1971 agapfa ku ya 13 Nzeri 1996 afite imyaka 25, mu gihe urubanza rw’ubwicanyi bw’urupfu rwe rukomeje mu rukiko.
