Urukiko rwo mu gihugu cya Kenya, rwahanishije umukobwa gutanga amande y’amashiringi ya Kenya agera ku bihumbi 40, ni ukuvuga asaga ibihumbi birenga 325, by’amanyarwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurya amashiringi 800, asaga ibihumbi bitandatu na 500 yari yahawe n’umusore bakundana, ariko yamara kuyakenyereraho akanga kumusura.
Ibinyamakuru byo muri Kenya, bivuga ko uyu mukobwa utavuzwe amazina, akimara kwakira amafaranga ya tike yahise akuraho terefone, akagenda agaterera agati mu ryinyo, ibintu byababaje umukunzi we kugeza ubwo afata icyemezo cyo kumujyana mu nkiko.
