Undi myugariro wambaraga urucaca yakurikiye Serumogo muri Rayon Sports

Undi myugariro wambaraga urucaca yakurikiye Serumogo muri Rayon Sports

 Jul 13, 2023 - 06:46

Nyuma ya myugariro Serumogo Ali uherutse gusinyira Rayon Sports avuye muri mukeba wayo Kiyovu Sports, Rayon Sports yerekanye na Nsabimana Aimable.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha no kwerekana myugariro Nsabimana Aimable wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports muri shampiyona y'umwaka w'imikino ushize.

Iyi kipe yambara ubururu n'umweru batazira Murera yatangaje iyi nkuru nziza ku bafana bayo kuri uyu wa Kane ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho byemejwe ko uyu musore yasinye amaseserano y'umwaka umwe.

Uyu myugariro ari mu bakinnyi bafashije ikipe ya Kiyovu Sports guhanganira Igikombe cya shampiyona na APR FC kugeza ku munsi wa nyuma, n'ubwo byarangiye babuze igikombe kubera kurushwa ibitego bazigamye.

Aimable yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports