Umweyo uravuza ubuhuha muri Bayern Munich

Umweyo uravuza ubuhuha muri Bayern Munich

 May 29, 2023 - 04:44

Nyuma yo kwegukana igikombe ku munsi wa nyuma hakirukanwa abayobozi babiri, biravugwa ko Thomas Tuchel nawe ari mu nzira zisohoka.

Amakuru akomeje kuvugwa mu Budage aravuga ko nyuma yo kwirukanwa kwa Oliver Khan na Hassan Salihamidzic, umutoza Thomas Tuchel nawe ashobora kuza kuva muri Bayern Munich.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo ikipe ya Bayern Munich yegukanye igikombe cya 11 cya shampiyona yikurikiranya, ariko byakurikiwe no kwirukanwa kwa Oliver Khan wari CEO ndetse na Hassan Salihamidzic wari diregiteri wa siporo.

Oliver Khan(uri ibumoso) na Hassan Salihamidzic(uri iburyo) bashobora gukurikirwa na Thomas Tuchel(uri hagati)

Dietmar Hamann wakiniye ikipe ya Bayern Munich na Liverpool, avuga ko byitezwe ko umutoza Thomas Tuchel watangiye gutoza iyi kipe muri Werurwe ashobora nawe kuva muri iyi kipe.

Ati:"Niba ufashe abantu gutya, ukwiye kwibaza: Ushaka gukorera iyi kipe?

"Sintekereza ko ushobora no guhakana igenda rya Thomas Tuchel vuha aha. Ariko azagenda ku bushake bwe."

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye mu Budage aravuga ko binitezwe cyane ko kuri uyu munsi aribwo Thomas Tuchel aza gutandukana na Bayern Munich, nyuma y'amezi asaga atatu gusa ayigezemo.

Ndetse kandi n'ubwo Dietmar Hamann avuga ko Thomas Tuchel ashobora kugenda ku bw'ubushake bwe, biravugwa ko araza kuba yirukanwe kuko ubuyobozi butishimiye imitoreze ye.

N'ubwo byarangiye yegukanye igikombe cya shampiyona, Bayern Munich yagize umwaka urimo akavuyo kare gutuma Julian Nagelsmann yirukanwa ndetse ikaza gusezererwa muri UEFA Champions League yandagajwe na Manchester City ku giteranyo cy'ibitego 4-1.

Si ibyo gusa kuko uyu mukino waje gusiga ikindi kibazo mu rwambariro rw'iyi kipe ubwo umunya-Senegal Sadio Mane yakubitaga igipfutsi Leroy Sane bakinana, nyuma yo kutumvikana mu mukino.

Thomas Tuchel ashobora kuva muri Bayern Munich nyuma y'amezi make ayigezemo